Living True Word International
“Ijambo ryawe ni itara ry’ibirenge byanjye,kandi ni umucyo umurikira inzira yanjye.” Zaburi 119:105
Intego Yacu
Living True Word International ihari kugira ngo yigishaji, yigishe kandi ibeho Ijambo ry’Imana,igamije kugirira umuntu ihinduka ryuzuye mu mwuka, mu mutima no mu mubiri binyuze mu kurikwa Bibiliya, isengesho, gutoza abigishwa no kubaka ubushobozi, kugira ngo babeho ubuzimabushingiye rwose kuri Kristo.
Icyerekezo Cyacu
Dufite icyerekezo cy’abantu bahinduwe n’Ijambo ry’Imana, babaho mu kuri kwaryo mu mwuka,mu mutima no mu mubiri, bakura muri Kristo, bakomezwa n’inyigisho n’amahugurwa, kandi bagahagararira Ubwami bw’Imana mu miryango yabo, mu muryango mugari no mu mahanga.
Amahugurwa no Kubaka Ubushobozi
Duharanira kubaka no guteza imbere abigishwa binyuze mu bumenyi bwa Bibiliya, isengesho,gutozwa mu mwuka no mu mibereho isanzwe. Amahugurwa yacu agamije gufasha abantu gukura byuzuye mu mwuka, mu mutima no mu mubiri, bakabasha kubaho mukwizera kwabo neza kandimu buryo bufite umumaro mu buzima bwa buri munsi
Porogaramu n’Ingeri z’Amahugurwa
Our training and capacity building initiatives focus on nurturing believers through intentional and biblically grounded programs, including:
-
Inyigisho za Bibiliya n’imyemerere -
Gutozwa kuba abigishwa no gukura mu mwuka -
Kwigisha ubuyobozi n’ubuyobozi bushingiye ku murimo wo gukorera abandi -
Ubuzima bw’isengesho n’imyitozo yo mu mwuka -
Imico myiza, ubunyangamugayo n’imyitwarire ikwiye -
Ubumenyi bw’ubuzima n’iterambere ry’umuntu muri rusange -
Kwitabira ibikorwa by’iterambere ry’umuryango n’ivugabutumwa
Gira Uruhare
Lving True Word International igufitiye icyizere cyo gukura hamwe natwe binyuze mu kwiga,
Abo Dukorera
Living True Word International ikorera abantu n’imiryango bifuza gukura mu kwizera, mu mikurire y’umwuka no mu mibereho ya Gikristo. Umurimo wacu ukorera abantu b’ingeri zose bifuza impinduka yashingiye ku kuri kw’Ijambo ry’Imana
-
Abantu bashaka gukura mu mwuka no gusobanukirwa Bibiliya -
Abanyetorero n’abakorerabushake mu murimo -
Abayobozi b’Abakristo n’abakiri kwitegurira kuyobora -
Urubyiruko n’abasore n’inkumi bari mu rugendo rwo gutozwa -
Imiryango ishaka kubaho ubuzima bushingiye kuri Kristo -
Imiryango ishaka impinduka binyuze mu kwizera n’inyigisho
Uko Dukora
Uburyo dukoramo bushingiye ku kuri kubaho kw’Ijambo ry’Imana kandi bugamije ihinduka ryuzuye ry’umuntu wese. Binyuze mu nyigisho za Bibiliya zubakiye ku kuri, isengesho, gutoza abigishwa ku bushake no mu bikorwa, n’amahugurwa afatika, duharanira gufasha abizera gukura mu mwuka,kugira imico myiza no kubaha ubumenyi n’ubushobozi bibafasha kubaho ukwizera kwabo muburyo bwizerwa kandi bufite umumaro mu buzima bwa buri munsi.
-
Inyigisho za Bibiliya zishingiye ku Byanditswe no ku nyigisho nzima -
Gutozwa mu mwuka bishingiye ku isengesho no kwishingikiriza ku Mana -
Gutozwa kuba abigishwa binyuze mu kuyoborwa, kwigishwa no gushyira mu bikorwa -
Amahugurwa ahuza gukura mu mwuka n’ubuhanga bw’ubuzima n’ubuyobozi -
Kwiga guhuzwa n’aho abantu baba, ku kibazo n’amahirwe y’ubuzima bwa buri munsi
Twandikire / Gusaba Isengesho
Twishimira kumva ibyawe. Waba ufite ikibazo, ubuhamya cyangwa icyifuzo cy’isengesho,Living True Word International ihari kugira ngo iguherekeze mu rugendo rw’ukwizera.Dusangize ubutumwa bwawe, tuzagushubiza mu isengesho.